Kuri uyu wa gatatu , umugore ukomoka mu karere ka Nakuru mu gihugu cya Kenya yatunguwe no kubona umurambo w’umugabo we uryamye mu muhanda ushungerewe n’abantu.
Nkuko amakuru atugeraho , uyu mubyeyi yasize umugabo we ari murugo naho we ajya gushyura umwana ku ishuli .Ubwo yaragarutse imuhira yasanze umugabo we adahari yagiye mu mujyi.
Haciye amasaha menshi ariko umugabo we ntiyagarutse yewe niyitabye na telephone umugore we.Uyu mugore yibutse ijoro rimwe ubwo yaramaze kuryamisha umwana umugabo we yaramuhamagaye ngo baganire maze amuhishurira ko afite ubwoba kubera abantu bamaze iminsi bashaka kumwica .
Uyu mugore yahise ahamagara sebukwe amusaba kutarara iwe .Mu gitondo uyu mugore yiyemeje gusubira mu mujyi kugirango arebe icyo umugabo we yabaye cyane ko yarasanzwe acuruza ibirayi ariko kazi ke kaburi munsi .
Akigera mu mujyi yabonye ahantu abantu benshi bashungereye maze nawe yihutira kujya kureba , maze atungurwa no gusanga ari umurambo w’umugabo we .Yahise asaba polisi ko yasuzuma icyishe umugabo we kuko azi neza ko yishwe Atari impanuka .
Polisi ikaba yajyanye umurambo kugirango irebe ikishe uyu mugabo , ikaba yatangaje ko ibisubizo bitaraboneka ngo hatangazwe icyamwishe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO