Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruUmugabo yasanze umugore we bari kumusambanyiriza mu gihuru bimuviramo kuhaburira ugutwi

Umugabo yasanze umugore we bari kumusambanyiriza mu gihuru bimuviramo kuhaburira ugutwi

Umugabo wo mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango yafashwe asambanyiriza umugore w’abandi mu gihuru, ahita aruma igice cy’ugutwi k’umugabo we witwa Rudasingwa Jean d’Amour wari ubafashe. 

Nk’uko TV1 dukesha iyi nkuru yabitangaje kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi uyu mugabo wajyanye mu gihuru umugore wa mugenzi we kumusambanya ndetse akagereho kuruma nyiri umugore ugutwi. 

Rudasingwa Jean d’Amour yabwiye TV1 ati “Njyewe nabafatiye mu rutoki bari gusambana, dutangira kurwana. Andumye natabaje umuntu araza aramfata, uwantabaye anyegeka ku mukingo, undi ahita asubira inyuma anduma ugutwi agukuraho aragucira.Icyo nifuza nuko ubuyobozi bwandenganura.” 

Umwe mu baturage yagize ati “Ibaze umubyeyi uhetse uruhinja rutaragira amezi ane ngo aje kwirirwa agaramye aha. Uretse inkuba yamukubitira aha.” 

Abaturage bari aho byabereye bavuze ko ugutwi kwaciwe bakubuze, bati “Twagushatse twakubuze.” 

Uyu mugabo warumwe ugutwi yari apfutse ubwo yatangazaga uko byagenze ngo ahure nako kaga. Mu gihe Umuyobozi w’Umurenge wa Kabagari, yemeje ko yafashwe ashyikirizwa RIB ndetse ko ibyo aba bapfuye biri gukurikiranwa n’uru rwego. 

Uwasambanyije uyu mugore ngo yangiritse isura nyuma yo kujyanwa ku kagari, akamenagura ibirahuri n’umutwe ashaka gutoroka bikamubaga mu isura akava amaraso. Mu gihe abaturage bari aho aya mahano yabereye bakomeza gushakisha igice cy’uku gutwi kwabuze. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights