Sondag, November 3, 2024
Sondag, November 3, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUkuri ku cyihishe inyuma yo guhindura umuyobozi w’umuryango wa EAC wahinduwe abura...

Ukuri ku cyihishe inyuma yo guhindura umuyobozi w’umuryango wa EAC wahinduwe abura iminsi ibiri ngo arahire

Leta ya Kenya yahinduye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) yari yaragennye, Caroline Mwende Mueke, habura iminsi ibiri kugira ngo arahire. 

Mwende yari yaragenwe kuri uyu mwanya tariki ya 15 Werurwe 2024, nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Dr Peter Mathuki, agenwe ku mwanya wa Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya. 

Minisitiri ushinzwe ububanyi na EAC, Peninah Malonza, kuri uyu wa 15 Mata 2024 yandikiye Umuyobozi Mukuru w’akanama k’abaminisitiri ka EAC, Deng Alor Kuol, amumenyesha ko Veronica Mueni Nduva yasimbuye Mwende. 

Nduva asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi. 

Malonza yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Perezida wa Kenya yahinduye ukugenwa kwa Mwende ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa EAC. Kenya igennye Veronica Mueni Nduva.” 

Ntabwo guverinoma ya Kenya yasobanuye impamvu yasimbuje Mwende, gusa bivugwa ko hari abanyapolitiki bari bakomeje kuyishyiraho igitutu, bayisaba gushyiraho undi. 

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 16 Mata abaminisitiri bagize aka kanama k’uyu muryango bamurikirwa Nduva mbere y’uko bamwemeza nk’Umunyamabanga Mukuru mushya ku wa 18 Mata 2024. 

Nduva ni we wagenwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Guverinoma ya Kenya ntiyasobanuye impamvu yasimbuje Mwende

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights