Ku munsi w’ejo tariki ya 06 Kamena 2024 imirwano yarakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yabereye mu bice bitandukanye byo muri Kivu zombi, ikaba ikomeje guhanganisha M23 na FARDC ifatanyije n’abambari ba yo.
Ni imirwano yari ihanganishije uruhande rw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari ba yo barimo FARDC, Wazalendo, FDLR, Abacancuro, SADC, Ingabo z’u Burundi, na MONUSCO.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko iyi mirwano yabaye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa kane.
Mu mirwano yabereye i Mubambiro hafi na centre ya Sake, yasize M23 isenyaguye igifaru cy’iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Amakuru akomeza avuga ko aha i Mubambiro haguye abasirikare benshi barwana ku rugande rwa FARDC, ndetse abandi bakaba baburiwe irengero ndetse muri aba basirikare ba FARDC bagabye igitero kuri M23 nta numwe wasigaye wo kubara inkuru.
Ni mu gihe M23 yari yateze igico (Ambush) iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko uru rugamba rwanabaye akanya nk’ako guhumbya.
Indi mirwano ikomeye cyane yabereye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, mu gace kitwa Bulindi kandi nayo yabaye mu masaha y’umugoroba.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko uru rugamba rwabereye i Mubambiro no mu nkengero za Kanyabayonga, rwabaye amasaha amwe.
Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niryo ryari ryagabye ibitero mu birindiro bya M23 biri i Bulindi.
M23 yaje gusubiza inyuma ibi bitero yari yagabweho, ndetse kuri ubu iri kugenzura ibi bice byose biherereye mu nkengero za Kanyabayonga, naho iri huriro ry’Ingabo za FARDC rikaba naryo rigenzura mu isantire hagati.
Ku rundi ruhande ibindi bitero bikomeye byagabwe muri centre ya Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bikaba byarumvikanyemo ibisasu bikaze bya rutura aho ndetse ibyo bisasu byangirije byinshi.
Mu byangirijwe, harimo amazu y’abatutage yasenyutse ku bwinshi ndetse bamwe mu baturage bagana iy’ubuhungiro nyuma yo kuraswaho buhumyi n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo bibaye mu gihe i Bukavu, ahazwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, hahuriye abadepite n’abandi bategetsi bakomeye bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo basuzumire hamwe icyakorwa kugira ngo umutekano ubashye kugaruka muri ibi bice.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO