Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUko byagenze kugirango M23 ihanure Drone bikekwa ko yari iya FARDC ubwo...

Uko byagenze kugirango M23 ihanure Drone bikekwa ko yari iya FARDC ubwo bari bahanganye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, mu masaha ya mugitondo humvikanye inkuru y’Ihanurwa ry’indege itagira abapilote (Drone), mu mirwano yahuje FARDC na M23 ibi byabereye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Amakuru agera kuri Corridorreport.com avuga ko iyi Drone yahanuwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo yacaracaraga hejuru y’ikirere cya Nyiragongo. Ninyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu FARDC yari yakoresheje iyi Drone mu kugaba ibitero kuri M23 ihitana abaturage barenga 10.

Iyi mirwano yatangiye hafi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, aho FARDC yatangiye igaba igitero kuri aba barwanyi ba M23, nabo batangira kwirwaho ari naho havuye guhanura iyo Drone ikunze gukoreshwa n’igisirakare cya Congo kirikumwe na Wazalendo.

Iyi Drone yahanuwe, iri mu bwoko bwa CH-4, bivugwa ko ifite agaciro karenga miliyoni y’amadori ikaba ifite ubushobozi bwo kugera ku butumburuke bwa km 3500-5000.Iyi Drone ihanuwe yiyongera ku yindi iherutse guhanurwa mu minsi yashize ubwo yarimo ifata amashusho yagombaga guhesha inzira indege ya Sukhoi kugirango irase kuri M23.

Uretse iyi mirwano yaramukiye muri Masisi kuri uyu wa mbere, ku munsi w’ejo hashize (Ku Cyumweru) mu gace ka Tongo hari amakuru avugwa ko M23 yakozanyijeho n’umutwe wa FDLR haraswa amasasu menshi mu gace gakikije Kitshanga muri Chahemba.

Uku gukozanyaho kukaba kuri mu byatumye Kuri iki cyumweru, itariki ya 7 Mutarama, muri muri iki gihugu hashyizweho abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equate

Drone yahanuwe mu mirwano yahuje M23 na FARDC & Wazalendo

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights