Byose byatangiye mu ntangiriro za 2024, nibwo humvikanye amakuru y’umupasiteri uzwi cyane muri Uganda warusimbutse nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu agahitana umurinzi we witwa Richard Muhumuza.
Uyu mukozi w’Imana akimara kurusimbuka, yaje gutanga ubuhamya, avuga ko abantu bitwaje intwaro bamurashe bakiruka bazi ko bamwishe ariko ku bw’ibyago bahitana uwari umurinzi we.
Kuva ubwo inzego z’iperereza ryatangiye guhiga bukware abo bagizi ba nabi , ariko kugeza ubu bari bataraboneka.
Ibyo rero byatumye Polisi ya Uganda ifata icyemezo cyo gushyiraho igihembo cya Miliyoni 20 z’amashilingi ku muntu wese uzafata cyangwa agatunga agatoki uwariwe wese wakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Yongeyeho ko uzatanga ayo makuru azarindirwa umutekano , ku buryo ntacyo bashobora kumutwara. Pasiteri Aloysius asanzwe azwi cyane nk’umuyobozi w’urusengero rwa Prayer House Ministries.Ni umwe mu banyamadini
bakunda gushyigikira ibikorwa by’ishyaka NRM rya Perezida Museveni akaba n’inshuti ya Muhoozi Kainerugaba.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO