Keir Starmer wo mu ishyaka ry’abakozi ni we Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza, kimwe mu byo yatangaje azakora ni ugukuraho umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni umushinga utaravuzweho rumwe wo kohereza abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda, nyuma bagasaba ubuhungiro mu Bihugu bashaka aho ari ho hose ku Isi.
Ishyaka rya Starmer ryamaze kandi gutsindira imyaka 326 mu nteko mu gihe ishyaka ry’Abakonserivateri rya Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu rimaze gutsindira imyanya 70 yonyine.
Nubwo Starmer yasezeranye kuzatesha agaciro umushinga wo kohereza abashaka ubuhungiro mu Bwongereza mu Rwanda, azahura n’akazi katoroshye ko gukemura ikibazo cy’aba bimukira cyo kubabonera ubuhungiro hadahutajwe uburenganzira bwabo.
Rishi Sunak yavuze ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse ko n’ihererekanyabubasha rizaba mu mutuzo.
Starmer atorewe kuyobora Ubwongereza mu gihe bwugarijwe n’ibibazo birimo amadeni ari hejuru, imisoro yongereye ku rugero two hejuru, ubuzima buhenze n’ibindi.
Abagiye banenga politiki ya Sunak yo kohereza abimukira mu Rwanda barushinjaga ko ari Igihugu gikennye ndetse ngo gifite imyanya mibi muri raporo y’imiryango mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu.
U Rwanda rwo ruvuga ko nta kibazo cyo kwakira abimukira rufite kuko rucumbikiye n’izindi mpunzi myinshi mu gihugu zihamaze imyaka igera kuri 30.
Nta cyo u Rwanda ruratangaza ku itorwa rya Minisitiri w’Intebe mushya Starmer wasezeranije kuzavanaho umushinga u Rwanda rwari rufitanye n’Ubwongereza.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO