Itsinda ryibumbiye muri kominote y’Abahutu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryageneye ubutumwa Perezida Tshisekedi bwishimira intsinzi ye nyuma y’uko bitangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’umunyamakuru Justin Kabumba, iri tsinda rigaragara rivuga ko kunba Tshisekedi yaratsinze amatora atari intsinzi ye gusa , ahubwo ko nabo ari iyabo.
Ubwo butumwa buragira buti: “Iyi ntsinzi ntabwo ari iyawe gusa, ahubwo ni n’iniyacu , kubera ko ari umusaruro w’imbaraga twaguhurijeho Abanyekongo bose.”
“Icyizere cy’abahutu ni cyose cyane cyane mu kubona abana babo bahindutse impunzi bavanywe mu byabo , abagizwe imbohe babohorwa bakabaho mu mutuzo babujijwe kuva ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda bufashe icyo cyemezo.”
Iyi Kominote y’Abahutu nk’uko babyiyise, bishimiye iyi ntsinzi nyuma y’uko hari abandi bakomeje kwamaganira kure iyi ntsinzi bavuga ko amajwi yibwe bityo bagasaba ko amatora yasubirwamo.
Abamagana iyi ntsinzi harimo bamwe mu bakandida bari bahatanye na Tshisekedi mu matora yabaye taliki 20 Ugushyingo 2023.
Muri abo harimo Moise Katumbi, Mukwege na Fayulu ndetse bakaba baranahamagariye abaturage kwigaragambya kugirango ukuri kujye ahagaragara.
Ntabwo ari abo gusa ku ruhande rw’abarwanyi ba M23 nk’abanyekongo babarizwa mu bice bitabayemo amatora , nabo bavuze ko Perezida Tshisekedi atatowe ahubwo yibye amajwi nk’uko biherutse gutangazwa n’umuvugizi w’ungirije mu bya Politiki w’uyu mutwe ’Canisius Munyarugero’.
Impuguke ku bibazo birimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagaragaje ko ivangura n’ubugizi bwa nabi bishingiye ku bwoko bikomeje kwiganza mu burasirazuba bw’icyo gihugu, nyamara ngo amahanga asa n’abirenza ingohe.
Ni ibaruwa ndende yanditswe na Adama Dieng na Prof Gareth Evans, bagaruka ku mwuka mubi urimo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Dieng yabaye Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ndese ari mu bashinze umuryango Alliance Panafricaine pour la Transparence et l’État de droit anabereye umuyobozi, mu gihe Prof Gareth Evans yabaye Minisitiri muri Australia ndese yayoboye umuryango International Crisis Group.
Muri iyo baruwa bavuga ko mu gihe muri Mata Isi yose iba izirakana ku mahano ya Jenoside yagwiriye Isi haba mu Rwanda, Srebrenica, Cambodge, Arménie n’ahandi; ari umwanya mwiza wo gushyira ahabona ibirimo kubera muri RDC, usanga bidahabwa agaciro bikwiye
Bati “Mu gihe turi mu kwezi kwahariwe kurwanya no gukumira Jenoside, ni ngombwa ko twigira ku byahise kandi tugafata ingamba zifatika zo gukumira impamvu zose zishobora gusembura ubugizi bwa nabi bwisabira imbaga kugira ngo urandure ihohoterwa n’umuco wo kudahana.”
Bavuga ko mu myaka hafi 30, muri RDC hakomeje kuba ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage, by’umwihariko abo mu burasirazuba bw’igihugu mu bice bihana imbibi n’u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzania.
Bavuga ko muri ibyo bice, Ingabo za Congo, iz’abanyamahanga n’imitwe yitwaje intwaro bakoze ibyaha bitandukanye umuntu yagereranya n’ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Bati “Umuco wo kudahana ibyo byaha, ruswa yabaye karande, imiyoborere mibi n’imvugo zihembera urwango n’izihamagarira ubugizi bwa nabi byakomeje kugira uruhare mu byaha bikorerwa abasivili, ukwiyongera kw’ibibazo bishingiye ku bwoko n’ibibazo bya politiki, n’umubare munini w’abaturage bavanwa mu byabo.”
Bavuga ko uruzinduko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gaheruka kugirira muri RDC na raporo z’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ku bwicanyi buteye inkeke burimo kuba, byashyize umucyo ku kibazo gihari, ariko hakenewe gukora byinshi bijyanye n’uburemere bw’ikibazo.
Ni ibibazo kandi birushaho kwiyongera, byibasira igice kimwe cy’abaturage.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO