Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUbutegetsi bwa Tshisekedi bwatunguranye bubeshya Abanye-Congo ikinyoma gikomeye cyane kuri Joseph Kabila...

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwatunguranye bubeshya Abanye-Congo ikinyoma gikomeye cyane kuri Joseph Kabila yasimbuye.

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, yahunze iki gihugu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi. 

Augustin Kabuya usanzwe ari umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka baryo. 

Kabuya yavuze ko Kabila wayoboye RDC imyaka 18 yahisemo guhunga, bijyanye n’uko ari we uri inyuma y’intambara iri muri iki gihugu. 

Yagize ati: “Ku bw’amakuru yanyu, ubu tuvugana Joseph Kabila yahunze igihugu, ntabwo agituye hano. Nta kimenyetso yasize muri DGM (Ibiro bishinzwe abinjira n’Abasohoka), yagiye rwihishwa kuko ri we wihishe inyuma y’intambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu.” 

Kabuya ntiyigeze atangaza igihugu Joseph Kabila yaba yarahungiyemo. 

Uyu mugabo yunzemo ko urubyiruko rwo mu ishyaka PPRD rya Kabila ruheruka kwihuza n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo M23 hari icyo rwari ruzi. 

Iri shyaka cyakora riheruka gutangaza ko ntaho rihuriye n’abahoze ari abarwanashyaka baryo baheruka kwinjira muri ririya huriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights