Igihugu cy’Ububiligi cyasohoye itangazo risaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika gukorana na FDLR n’izindi nyeshyamba zikorera muri iki gihugu.
Ububiligi bwabisabye bugendeye kuri raporo y’impuguke z’Umuryango Mpuzamahanga(UN) yagaraje ko Congo ikorana n’abarwanyi ba FDLR umutwe witwara gisirikare washyiriweho ibihano na UN iwushinja ibyaha by’intambara, ubwicanyi bwibasira abasivile, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.
Itangazo ry”Ububiligi risaba Congo gushyiraho ingamba n’uburyo bunoze bwo kurekeraho gukorana na FDLR.
Iri tangazo rigira riti.” Ububiligi burahamagarira Abayobozi ba Congo gushyiraho uburyo buboneye kandi bufatika bwo gushyira iherezo ku gukorana n’imitwe ya gisirikare.”
Ububiligiki buvuga ko bwamaganye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abaturage b’abasivire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mitwe yitwara gisirikare isabwa gusyira intwaro hasi, igasubizwa mu buzima busanzwe cyangwa ikinjizwa mu gisirikare cya Leta cyemewe n’amategeko.
Ububiligi bunasaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri Congo nk’uko muri iyo raporo ya UN yagaragaje ko rufiteyo ingabo 4 000.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO