Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruUbubiligi burinubira Abanye-Congo benshi babwaka ubuhungiro

Ububiligi burinubira Abanye-Congo benshi babwaka ubuhungiro

Ububiligi buvuga ko abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baka ubuhungiro muri icyo gihugu ari benshi bikaba bihangayikishije.

Abanye-Congo basaga ibihumbi 100 ni bo baka ubuhungiro mu Bubiligi buri kwezi.

Umuyobozi w’ibiro by’u Bubiligi by’ububanyi n’amahanga, Freddy Roosemont, ubwo yari mu ruzinduko i Kinshasa yavuze ko izo  mpunzi zisaba ubuhingiro zitwaje ikibazo cy’umutekano atari byo, ahubwo abenshi baba bishakira ubuzima bwiza.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo Guverinoma y’u Bubiligi ihora yiteguye kwakira abayihungiyeho, itishimira kubona uyu mubare w’Abanye-Congo wiyongera bitewe n’uko abenshi baba bafite impamvu zitandukanye n’izituma bahabwa ubuhungiro.

Yagize ati “Umuntu ukenera uburinzi bya nyabyo, arabuhabwa. Ariko, Abanye-Congo benshi ntabwo bakeneye uburinzi bugengwa n’amasezerano ya Geneva. Bashobora kuba bashaka ubuzima bwiza, ntabwo ari ubuhungiro.”

Uyu muyobozi yavuze ko abaturage bakwiye gusobanurirwa ibishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe ubuhungiro, mu rwego rwo kubarinda gutakaza umwanya n’amafaranga.

Ati “Birakwiye ko abaturage basobanurirwa icyo umuntu asabwa ngo ahabwe ubuhungiro ntibatakaze umwanya wabo n’amafaranga.”

Igihugu cya DRC cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke utizwa umurindi na Leta y’iki Gihugu gukorana ku mugaragaro n’imitwe yitwaje intwaro ndetse ikabiba urwango mu banye-Congo ibashishikariza kwirukana no kurwanya abenegihugu bavuga ikinyarwanda.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights