Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitike«Ubu ntabiganiro tugikeneye! » M23 yariye karungu itangaje ku mugaragaro ibyo igiye...

«Ubu ntabiganiro tugikeneye! » M23 yariye karungu itangaje ku mugaragaro ibyo igiye gukorera Tshisekedi

Canisius Munyarugero umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23 mu bya Politiki; yeruye atangaza ko izi Ntare za Sarambwe [M23] itazongera guhendahenda ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ngo barajya mu biganiro.

Munyarugero avuga ko bamaze gutahura ko ikizashiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa ari ugukoresha isasu.Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024, aho mu magambo ye yagize ati:

«Ubu ntabwo tugikora imishikirano na leta ya RDC, igihe cyabyo cyararangiye! kuri ubu imishyikirano turi kuyigirana n’abaturage bagenzi bacu ba banyekongo. »

Akomeza asobanura ko ntako batagize ubutegetsi bw’i Kinshasa aho kubumva hubwo ngo bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Yagize ati: «Igihe rero kirageze, ngo twishakire amahoro dukoresheje izindi nzira. »

Yakomeje avuga ko mu bihe bishize bategereje ibiganiro barahebura ndetse ko banagerageje uburyo bwose bushoboka leta y’i Kinshasa iba ibamba.

Ku bya matora y’u mukuru w’igihugu aheruka kuba tariki ya 20 Ukuboza 2023, Munyarugero, yavuze ko atakagombye no kwitwa Amatora ko ahubwo ari inkinamico Tshisekedi na gatsiko ke bakoze.

Uyu muvugizi wungirije mu bya politiki ya M23 yavuze ko nyine mugihe imashini z’itora zajyanye mu mazu yabakozi ba Tshisekedi batari kubura gushyiramo amajwi bashaka.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights