Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruU Rwanda rwisobanuye ku kibazo cy'abimukira bo mu Bwongereza

U Rwanda rwisobanuye ku kibazo cy’abimukira bo mu Bwongereza

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamenye icyemezo cy’Ubwongereza cyo gusesa amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda bahungiraga muri icyo gihugu ku buryo bunyuranije n’amategeko.

Itangazorya Guverinema y’u Rwanda rivuga ko igitekerezo cy’aya masezerano cyazanywe na Leta y’Ubwongereza ndetse ko ari na yo iyaseshe.

Hari aho iri tangazo rigira riti” Ubu bufatanye bwatangijwe n’Ubwongereza mu rwego two gukemura ikibazo cy’abimukira bajyaga muri icyo gihugu ku buryo bunyuranije n’amategeko.Ni ikibazo cy’Ubwongereza si icy’u Rwanda.”

U Rwanda ruvuga ko rushikamye ku masezerano rwemeye, arimo gushakira ibisubizo ikibazo cy’abimukira cyugarije Isi, kubashakira umutekano n’ubuzima bwiza, kubaha agaciro ndetse no kubaha uburenganzira bw’ubuhunzi.

Aya masezerano avanyweho na Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza Keir Starmer uherutse gutsinda amatora.

Ingingo irwanya kuzana abimukira binjira mu Bwongereza ku buryo bunyuranije n’amategeko mu Rwanda yari imwe mu migabo n’imigambi ye ikomeye ubwo yiyamamazaga aturutse mu ishyaka ry’Abakozi.

Aya masezerano yategenyaga ko abimukira bazajya binjira ku butaka bw’Ubwongereza ku buryo bunyuranije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda, bagasaba ubuhungiro mu Bihugu bashaka ariko batari mu Bwongereza.

Ubwongereza bwari bwarahaye u Rwanda amadolari asaga Miliyoni 500.

Mu itangazo u Rwanda rwasohoye nta ho rwavuze ko ayo mafaranga azasubizwa Ubwongereza nk’uko Perezida Kagame yigeze kuvuga ko” Amasezerano adashobotse u Rwanda rushobora gusubiza Ubwongereza amafaranga yabwo.”

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights