Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda Olivier Patrick Nduhungirehe yasobanuye ko nta butaka u Rwanda rwaguze muri Congo Brazzaville nk’uko bimaze iminsi bivugwa.
Yabisobanuye ubwo yashyikirizaga Perezida w’iki gihugu Denis Sassou Nguesso ibaruwa imusaba gushyigikira umunyarwanda Dr. Richard Mihigo wiyamamariza kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Ku buzima(OMS) ry’Afurika rifite icyicaro muri Congo Brazzaville.
Nduhungirehe avuga ko nta gice na kimwe cy’ubutaka Congo Brazzaville yagurishije cyangwa yahaye u Rwanda, ko icyabayeho ari amasezerano y’Ibihugu byombi mu guteza imbere inganda.
Ati ” Ni amakuru atari meza ateza impagarara twumvise mu kwezi gushize ko Congo yagurishije ubutaka bwayo u Rwanda, ayo makuru ateza urujijo si yo kuko Congo ntiyigeze ireka agace na gato ngo igahe cyangwa ikagurishe u Rwanda. Icyabayeho ni amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu aho inganda zo mu Rwanda zaje kureba amahirwe ari muri Congo mu buhinzi, nk’uko n’inganda zo muri Congo zishobora kujya kureba amahirwe ari mu Rwanda, ni ubufatanye bwungura impande z’Ibihugu byombi.”
Nduhungirehe avuga ko ari amakuru yakwirakwijwe n’udutsiko tw’Abanyepolitike bashaka kwangiza umubano w’Ibihugu byombi no kwambika isura mbi Perezida wa Congo Brazzaville ko yatanze ubutaka bw’Igihugu ayoboye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO