Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruU Rwanda rushobora kwamburwa amahirwe yo kwakira ‘‘Miss Africa Sub-Sahara’’

U Rwanda rushobora kwamburwa amahirwe yo kwakira ‘‘Miss Africa Sub-Sahara’’

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko abategura iri rushanwa batazi igihe amabwiriza ahagarika amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda amaze imyaka ibiri ashyizweho azasubirirwamo.

Umwe mu bari mu itsinda ritegura irushanwa rya ‘Miss Africa Sub-Sahara’ yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko bamaze igihe kinini bategereje ko aya marushanwa y’ubwiza yasubukurwa mu Rwanda none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aho yagize ati: “Ubundi iri rushanwa ryateganyaga ko ryatangira kuba mu 2022 ariko dushaka ko ribera mu Rwanda akaba ari nacyo gihugu kizajya kiryakira buri mwaka, kuko abaritegura bashakaga ko u Rwanda rugira umwihariko w’irushanwa rikomeye mpuzamahanga ry’ubwiza. Uwo mwaka dutegereza ko bakomorera amarushanwa y’ubwiza turaheba. Twafunze umwuka turihangana ariko ubu turi gutekereza ko twashaka ikindi gihugu ryaberamo muri Afurika.”

Ku wa 9 Gicurasi 2022, nyuma yaho havugwaga urunturuntu muri Miss Rwanda bikanarangira iri rushanwa rihagaritswe, ndetse n’andi marushanwa atandukanye, abayateguraga babwiwe ko bagiye guhabwa amabwiriza ngenderwaho bigakorwa n’Inteko y’Umuco ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Kuva Miss Rwanda yahagarikwa, byagize ingaruka ku yandi marushanwa y’ubwiza yategurwaga mu Rwanda.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights