U Rwanda rwakomeje gushimangira ko rutazasubiza Ubwongereza amafaranga y’umushinga w’abimukira
Umuvugizi wungirije wa Guverinema y’u Rwanda Alain Mukuralinda yasobanuye ko u Rwanda rutazigera rusubiza Ubwongereza amafaranga rwari rwahawe muri gahunda yo kwakira abimukira.
Amasezerani y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023.
Yavugaga ko abimukira binjira mu Bwongereza bunyuranije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda bakabona gusaba ubuhungiro mu Bihugu bashaka.
Uyu mushinga wahise uhagarara kuko Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza Keir Starmer atawushyigikiye.
Akimara gutorwa yavuze ko”Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda wapfuye ndetse yamaze kuwushyingura.”
Ubwongereza bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 270 z’amapawundi kugeza mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Mukuralinda avuga mu ngingo ziri muri aya masezerano nta ngingo n’imwe ivuga ibyo uko u Rwanda rwasubiza amafaranga.
Ati “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa.”
Akomeza avuga ko u Rwanda rutigeze rwica ibikubiye mu masezerano Ati “Barishyuza bahereye hehe ko ntabyo amasezerano ateganya? Barishyuza se ni inguzanyo batanze? Hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rwica?”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO