Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo, byiyemeje guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo.
Ibi byabitangaje kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 nyuma y’uruzinduko ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu, Avril Haines, yagiriye muri ibi bihugu byombi guhera tariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo.
Muri uru ruzinduko, Haines yari kumwe n’itsinda ry’abandi bayobozi bo muri USA bafite aho bahurira na politiki yayo muri Afurika. Bahuye na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bemera guhosha uyu mwuka mu burasirazuba bwa RDC.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda na byo byemeje inkuru y’uruzinduko rwa Haines n’itsinda ayoboye n’icyo rwagezeho. Biti : «Ku Cyumweru Perezida Kagame yahuye na Avril Haines ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu muri U.S n’itsinda yari ayoboye. Bagiranye ibiganiro byubaka ku buryo bwo guhosha umwuka mubi no kurandura imizi y’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.»
White House yatangaje ko Perezida Kagame na Tshisekedi, bashingiye ku mateka maremare y’intambara zibera mu karere, bemeye gushyiraho ingamba zihariye zigabanya umwuka mubi uriho, zikemura ibyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi, kandi zigashingira ku byemezo byafatiwe i Luanda na Nairobi.
USA yatangaje ko ishyigikiye icyemezo aba bakuru b’ibihugu bafashe kandi ngo iteganya kugenzura uburyo izi ngamba zizaba zubahirizwa ku mpande zombi, kandi ngo ikazatanga ubufasha mu rwego rwa dipolomasi n’ubutasi kugira ngo umutekano w’Abanyekongo n’Abanyarwanda ubungabungwe.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye uburiye ibi bihugu ko nibidashaka uburyo byakemura ibibazo bifitanye, bishobora kuzajya mu ntambara yeruye. RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, u Rwanda rugashinja RDC gufasha FDLR
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO