Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane bw’Akarere w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yagiranye ibiganiro byubaka na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC wungirije Gracia Yamba Kazadi bishakira ibisubizo intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Aba bombi bahuruye mu i Zanzibar mu nama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024.
Olivier Nduhungirehe yagize Ati.” Ni inama yabaye mu buryo bwubaka iganisha ku gushaka ibisubizo. Abaminisitiri b’Ibihugu byombi bagaragaje bwo gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, hafashwe ibisubizo bihamye byo kubahiriza amasezerano ya Louanda.”
Leta ya Kinshasa yo ntiyemeranya n’ibyatangajwe na Olivier Nduhungirehe, ivuga ko ibiganiro byabaye ari ibyo kungurana ibitekerezo ariko nta mwanzuro byafata.
Ku bwa Leta DRC ngo nta cyemezo cya EAC cyasimbura icy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yashyizeho amasezerano ya Louanda.
Congo ivuga ko ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo bidaterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa, ahubwo ngo ikibazo ni ingabo z’u Rwanda na M23.
Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba EAC n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango yari igamije kwiga ku bibazo bitandukanye birimo imibanire mibi ya bimwe mu Bihugu biwugize ndetse n’ibindi bimaze iminsi biwuvugwamo.
Aba bayobozi b’u Rwanda na Congo ni ho baboneye umwanya wo kuganira ku kibazo cy’umutekano muke kimeza igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO