Leta y’u Budage biciye muri Ambasaderi wayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Ambasaderi Ingo Herbert yashyize u Rwanda mu majwi, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba.
Uyu mudipolomate yashyigikiye ibirego RDC imaze igihe ishyira ku Rwanda, agaragaza ko ari rwo nyirabayazana y’izamba ry’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Duhangayikishijwe n’ibiri kuba, dusangiye namwe guhangayika. Turabona ko M23 ibifashijwemo n’Ingabo z’u Rwanda ari bo bihishe inyuma y’iki kibazo gikomeye”.
Ambasaderi Ingo by’umwihariko yashinje u Rwanda kuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda inshuro nyinshi yakunze guhakana kugira ubufasha iha umutwe wa M23, ikagaragaza ko ibibazo ifitanye na Leta y’i Kinshasa bireba bo ubwabo nk’abanye-Congo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO