Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Guinée Conakry, yatangaje ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo byihariye ariko ko habayeho ubufatanye nta na kimwe cyananirana.
Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Perezida Kagame wakiriwe na mugenzi we w’inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya, akigera ku kibuga cy’indege i Conakry yavuze ko yari amaze igihe yifuza gusura iki gihugu.
Ati “ Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinée, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinée.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe buri kimwe kitakwishoboza, gusa agaragaza ko habaye ubufatanye nta na kimwe kitashoboka.
Ati “Buri gihugu kuri uyu mugabane wacu gifite ibibazo. No mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinée hari ibibazo ariko dufatanyije nta kibazo na kimwe cyatunanira.”
Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati “Aha muri muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinée”.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.
Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.
Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye inama ya AU. Mbere yaho, yari yagiriye uruzinduko muri Guinée rwabaye muri Werurwe 2016.
Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n’amaguru abasuhuza.
Yanambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Repubulika ya Guinée ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, Umurwa mukuru wayo ni Conakry. Abaturage b’iki gihugu bajya kungana n’ab’u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 13,53
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO