Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu w’Akana ka Mulinja, Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka umunani basanzwe bafitanye isano rya bugufi (mubyara we).
Amakuru avuga ko uwo musore witwa TUYISHIME Eric w’imyaka 20 akekwaho gusambanya uwo mwana nyuma yaho nyina amusize mu rugo, we yari yagiye guhinga mu karere ka Ruhango.
Amakuru ducyesha UMUSEKE avuga ko mukuru w’uwo mwana yari yagiye ku ishuri ndetse na musaza we yagiye mu kazi.
Uwatanze amakuru avuga ko “ Amakuru yatanzwe na musaza we avuga ko yaje mu rugo avuye mu kazi asanga Tuyishime ari mu cyumba arimo asambanya uriya mwana nyuma arabiceceka, ntiyabimenyesha ubuyobozi, nyina aje arabimubwira ahita ajya kubimemyesha Umukuru w’Umudugudu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Cyambari Jean Pierre, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko uriya musore yatawe muri yombi.
Ukekwaho gusambanya uyu mwana kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO