Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe gikabakaba imyaka ibiri yamazeyo.
Tariki ya 28 Mata 2023 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa yafunzwe nyuma y’uko atumijweho na RIB ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.
Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
Mu iburanisha ry’urubanza rwe ryatangiye kuri uyu wa Gatatu, Turahirwa yanemeye ko atabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.
Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bibiri aregwa, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyakora, ngo nubwo mu Butaliyani yanywaga urumogi, muri icyo gihugu ntabwo bifatwa nk’icyaha.
Ku kijyanye n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze ko yabikoze ari mu gukina filime ye Kwanda season 1, ndetse nta nimero passport yakoresheje ifite.
Ikindi ni uko ntaho yayikoresheje ayiyitirira cyane ko asanganywe iy’umwimerere, icyakora asaba imbabazi mu gihe hari uwaba yarajijishijwe n’iyo passport ye yakoresheje mu buhanzi.
Turahirwa yabajijwe niba atumva niba ari icyaha guhindura urwandiko rwe rw’inzira, we ahamya ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO