Intero ntayindi ni «Amatoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo» Abaturage babukereye kuwa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023 kuko nibwo amatora rusange azatangira; witegereje mu mihanda hirya no hino mu mugi wa Kinshasa urahasanga ibyapa bitandukanye by’abakandinda biyamamaza.
Kugeza ubu, imibare rusange igera kuri corridorreport.com ivuga ko abaturage bagera kuri miliyoni 44 aribo bemerewe gutora, mugihe iki gihugu gifite abaturange bagera kuri miliyoni 100.
Mubikomeje kuvugwa harimo ko Ambasade ya Amerika yatangaje ko ishyigikiye Abanye-Congo ku bw’amahitamo y’ugomba kubayobora bagiye gukora, nyuma y’igihe kiri hafi y’ukwezi bamaze bumva gahunda abakandida biyamamaza babafitiye.
Yakomeje ivuga ko itegereje kubona buri Munye-Congo uzatora abikora mu mutuzo, nta bwoba afite bwo kugirirwa nabi bitewe n’umukandida yahitamo, kandi ngo abakandida bose barasabwa kwirinda imvugo ziteza umwuka mubi n’urugomo, mu gihe haba ikitumvikanweho, kigomba gukemurwa hashingiwe ku mategeko.
Mu gihe amatora atagenda neza, iyi Ambasade yateguje ko Amerika izatanga ibihano birimo kwambura bamwe uburenganzira bwo guhabwa «Visa».
Ambasade ya Amerika muri RDC yatangaje ko mu cyumweru gitaha, amahanga yose azaba ahanze amaso iki gihugu mu gihe kizaba kiri mu bihe by’amateka, akurikirana buri kintu cyose kizaba kihabera.
Tubibutse ko mu bakandida bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu harimo Perezida Félix Tshisekedi, Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Denis Mukwege, bose bafatwa nk’abanyembaraga muri politiki ya RDC.








CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO