Donald Trump umaze iminsi ibiri arashwe ugutwi yakiranwe ibyishimo n’abo mu ishyaka rye ry’Abarepubulike banamutoye nk’uzahagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.
Trump yagaragaye afite ibipfuko ku gutwi kw’iburyo kwarashwe, abaturage bamwakira bakoma amashyi bigana ijambo yavuze akiraswa’ muwane, Murwane, murwane’.
Abandi bihanaguraga amarira y’ibyishimo kuko umukandida wabo wigeze no kuyobora USA yarokotse amasasu y’umusore w’imyaka 20 washakaga kumwica.
Trump yari yitabiriye inama nkuru y’ishyaka rye yo kumwemeza nk’umukandida uzarihagararira, na we ahita yemeza JD Vance, umusenateri muri Leta ya Ohio bazafatanya kwiyamamaza akazaba Visi Perezida igihe Trump yaba atsinze amatora
Abakurikiranira hafi iby’amatora yo muri USA bavuga ko Trump afite amahirwe menshi yo kuyatsinda kuko Joe Biden w’imyaka 81 bahanganye yagaragaje imbaraga nke mu biganiro mpaka bibanziriza kwiyamamaza.
Abarwanashyaka b’Abarepubulike bishimiraga ko inkiko zagize umwereiby Trump ku byaha yashinjwaga byashoboraga kumubera imbogamizi yo kwiyamamaza.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO