Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto itangaje cyane ya The Ben na Pamella umugore we byemewe n’amategeko bari guhana care.
Muri iyi foto, The Ben agaragaramo arimo gufungura Pamella inkweto.
Ku munsi w’ejo nibwo The Ben ukubutse i Burundi aho yakoreye ibitaramo bibiri byasize inkuru n’amateka, yateguje abakunzi be indirimbo nshya.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, The Ben yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo yasohora hagati y’iyo kuramya no guhimbaza Imana yakoze n’iy’urukundo.
Ati “Mfite indirimbo ebyiri nziza cyane nshaka gusohora, imwe ni iyo kuramya no guhimbaza Imana, indi ni indirimbo nziza y’urukundo. Tubanze iyihe?”
Abarimo umugore we Uwicyeza Pamela na Ruti Joel uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi, babwiye The Ben ko yabanza indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Icyakora ku rundi ruhande hari abagaragazaga ko akeneye kubanza gukora indirimbo yakwamamara kurusha gutekereza iyo kuramya no guhimbaza Imana, yewe hari n’abari babuze amahitamo bamusaba kuzisohorera rimwe.
The Ben nasohora indirimbo nshya izaba ikurikira ‘Why’ yakoranye na Diamond yari imaze umwaka urenga.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO