Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruThe ben yashyize umucyo ku ndirimbo ye «Ni Forever» yakuwe kuri Youtube

The ben yashyize umucyo ku ndirimbo ye «Ni Forever» yakuwe kuri Youtube

The ben yatangaje ko nta kibazo afitanye na kompani yitwa Drone Skyline Ltd yamureze kuri Youtube bigatuma indirimo ye «Ni Forever» ikurwa kuri uru rubuga. Atangaza ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo igaruke kuri YouTube.

Indirimbo Ni Forever ya The Ben yakuwe kuri Youtube kuri ku mugoroba wa Noheli  tariki ya 25 Ukuboza 2023 kubera ikirego cyatanzwe na Drone Skyline Ltd isanzwe ikora akazi ko gufata amafoto bakoresheje indege nto za Drone.

Amakuru yaje kumenyekana, Drone Skyline Ltd yareze iyi ndirimbo kubera ko yakoreshejwemo amafoto yafashwe n’iyi kompani batayaguze cyangwa ngo babisabire uburenganzira bwo kuyakoresha mu ndirimbo. Ni amashusho agaragaza Nyungwe mu gutangira kw’indirimbo.

Mu butumwa The Ben yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko ikipe ye ya Tekinike iri kugenzura icyo kibazo ku buryo mu gihe gito gishoboka indirimbo Ni Forever yongera kugarurwa kuri YouTube abantu bakongera kuyireba nk’ibisanzwe.

The Ben yasobanuye kandi ko amashusho yakoreshejwe muri iriya ndirimbo Ni Forever yari yasabiwe uruhushya ndetse na ba nyiri amashusho bemeye kuyatanga agakoreshwa mu ndirimbo bityo akaba yizeye ko iki kibazo kiracyemuka vuba.

Ni Forever yari imaze iminsi 9 gusa igiye hanze ikaba yarakunzwe cyane bikagaragarira mu bantu bayirebye aho abarenga 1,200,000 bari bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube.

The ben yashyize umucyo ku ndirimbo ye «Ni Forever» yakuwe kuri Youtube

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights