Mu gihe kirekire abanyarwanda bategereje ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamela kururbu aba bombi bakuyeho urujijo ku bakunzi babo maze batangaza igihe naho buzabera .
Umuhanzi The Ben yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella, buzaba ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023, The Ben yavuze ko ubukwe bwe buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 15 Ukuboza 2023 mu busitani buherereye hafi na Intare Conference Arena i Rusororo.
Muri iki kiganiro, The Ben usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yabajijwe aho azatura n’umugore we Uwicyeza Pamella nyuma yo gukora ubukwe, asubiza ko ari hose ariko cyane cyane mu Rwanda. Yavuze ati “Tuzaba hombi! Kuko aha ni mu rugo, turahafite.”
Ibi birori kandi byiteguwe n’abahanzi bakomeye batandukanye bo muri afurika ndetse n’ibikomerezwa byo ku isi .Si ibyo gusa kuko n’igihangange muri muzika Meddy yatangaje ko azagaruka mu Rwanda aje gutaha ubukwe bwa mucuti we The Ben agira ati :” Maze iminsi mvugana na The Ben nshobora kuzagaruka nje mu bukwe bwe”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO