Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeSobanukirwa impamvu Batatu mubiyamamarizaga kuyobora RDC bahisemo gushyigikira Katumbi

Sobanukirwa impamvu Batatu mubiyamamarizaga kuyobora RDC bahisemo gushyigikira Katumbi

Abakandida batatu bari mu biyamamarizaga kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakuyemo akabo karenge, bahitamo gushyigikira kandidatire ya Moïse Katumbi.

Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo Seth Kikuni na Franck Diongo bari mu bagombaga kwiyamamariza kuyobora RDC batangaje ko bakuyemo akabo, bahitamo gushyigikira kandidatire ya Katumbi.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC na we yatangaje ko akuyemo kandidatire ye, ahitamo guherekeza Katumbi.

Ni nyuma y’inama iheruka guhuriza abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yasize bumvikanye ko bagomba guhitamo umukandida umwe bashyigikira, nk’imwe mu nzira yatuma bigaranzura Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Ni amasezerano cyakora umunyapolitiki Martin Fayulu yatangaje ko adateze gushyira mu bikorwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri byitezwe ko Denis Mukwege uri mu bitabiriye inama yo muri Afurika y’Epfo atangaza aho ahagaze.

Ku wa Mbere ni bwo Katumbi yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza RDC i Kisangani.Mu byo uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umuherwe avuga ko ashyize imbere harimo kurwanya ruswa n’itonesha, guhanga imirimo ndetse no kuvugurura ubukungu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakandida batatu bari mu biyamamarizaga kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakuyemo akabo karenge, bahitamo gushyigikira kandidatire ya Moïse Katumbi.
Katumba ashyize imbere kurwanya ruswa n’itonesha, guhanga imirimo ndetse no kuvugurura ubukungu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights