Vrydag, April 18, 2025
Vrydag, April 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUbutaberaSNR y’i Burundi imaze igihe ifungiye umunyarwanda ahatazwi

SNR y’i Burundi imaze igihe ifungiye umunyarwanda ahatazwi

Mu Burundi haravugwa inkuru y’Umunyarwanda witwa Habiyaremye Jean de Dieu umaze iminsi afunzwe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe iperereza (SNR).

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024 ni bwo Habiyaremye yatawe muri yombi, nyuma yo kugera mu Burundi akubutse i Kigomba muri Tanzania.

Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe na bagenzi be bakorana bamutabarije basaba ko atagirirwa nabi n’ubutegetsi bw’u Burundi, bijyanye no kuba umwuka umaze igihe utifashe neza hagati yabwo n’u Rwanda.

Impirimbanyi Pacifique Nininahazwe watabarije uyu mugabo avuga ko yari amaze imyaka 10 akorera ingendo mu Burundi, aho yajyaga atera ku nyubako zitandukanye ibyapa bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Kugeza ubu impamvu u Burundi bwahisemo guta muri yombi Habiyaremye ntabwo iramenyekana.

Amakuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi inzego z’iperereza z’u Burundi ku Cyumweru gishize bamujyanye ahitwa i Kinanira yahoze atuye basaka inzu yabagamo, mbere yo kumusubiza kumufungira muri gereza y’iperereza ry’u Burundi itazwi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights