Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, nibwo Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda mu Rubuga rw’imikino.
Shaddy Boo abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko atemeranya na Jimmy Gatete, maze ahita apanga abakinnyi be abona b’ibihe byose.
Yagize ati “Uyu ntabwo aza muri top 10 ba BestPlayer ba AMAVUBI . Ahubwo umenya yaratanze amafaranga yo KWAMAMAZWA cyane gusa.”
Shaddy Boo yatangaje ko abakinnyi abona batanze ibyishimo ku bakunzi ba Amavubi ari Olivier Karekezi, Mbonabucya Desire, Jean-Claude Ndoli, Saïdi Abédi Makasi, Henri Munyaneza, Hamad Ndikumana(Katawuti), Haruna Niyonzima, Jean-Claude Iranzi, Henri Munyaneza, Mbuyu ‘Eric Gasana’ Twite.
Ku rundi ruhande, Rutahizamu Jimmy Gatete benshi bita imana y’ibitego yatangaje abakinnyi 11 beza bakinanye mu makipe yanyuzemo ndetse no mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi).
Uyu munyabigwi yatondetse ikipe ye y’ibihe byose ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda.
Abajijwe abakinnyi 11 beza bakinanye, Gatete yavuze ko bigoye gukora amahitamo ariko agerageza gutondeka ikipe ye.
Umunyezamu yamugize Murangwa Eugène Eric wakinaga muri Rayon Sports no mu Amavubi, avuga ko gukinisha amaguru ndetse no kumenya uko akinisha ba myugariro ba muri imbere ari bimwe mu byo yarushaga abandi banyezamu.
Myugariro w’iburyo ahazwi nko kuri kabiri yahashyize Sibomana Abdul, ibumoso cyangwa kuri gatatu yahashyize Ndikumana Hamad wamamaye nka Katauti. Ni mu gihe mu mutima w’ubwugarizi yashyizemo Kalisa Claude na Bizagwira Léandre.
Hagati mu kibuga ahazwi nko kuri gatandatu yahashyize nyakwigendera Jeanot Witakenge wamamaye cyane muri Rayon Sports. Hari kandi Karekezi Olivier uzwi nka Danger man ndetse na Jimmy Mulisa.
Mu bakinnyi batatu b’imbere bataha izamu, yishyize ku busatirizi (nimero icyenda), mu gihe yaba afatanya na Mbonabucya Désiré na Kabongo Honoré.
Jimmy Gatete afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho muri Ruhago y’u Rwanda benshi bakamwibukira ku gutsinda ibitego byinshi cyane ndetse byatanze umusaruro bikajyana Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika mu 2004 ari nayo nshuro rukumbi yagiyeyo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO