Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko ibibazo umutwe wa M23 ifitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ko bitagomba gushyirwa ku Rwanda.
Yabitangarije mu nama y’abagize inteko zishinga amategeko z’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bihuriye mu muryango wa OIF(Organisation International de la Francophonie) yaberaga muri Canada.
Dusingizemungu yasubizaga mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Vital Kamerhe wari umaze kuvuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ko Kandi nta guhezwa bikorerwa abatutsi muri Congo.
Dusingizemungu yamuvuguruje avuga ko ibibazo Congo ifitanye na M23 nta ho bihurye n’u Rwanda ndetse ko muri iki gihugu bumvikana abayobozi bakoresha imvugo z’urwango.
Yagize ati”Ndagira ngo ngire icyo mvuga ku birego byavuzwe na Vital Kamerhe ashinja u Rwanda guteza ibibazo muri Congo ko atari ibyo, u Rwanda nta bibazo ruteza muri Congo, ndashimangira kandi ko M23 igaragazwa nk’ikibazo igizwe n’Abanye-Congo. Congo yagakwiye gukemura ibibazo M23 igaragaza aho gutunga agatoki u Rwanda.”
Akomeza avuga ko hari uburyo bwinshi Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaboneramo ibisubizo by’iki kibazo nk’amasezerano ya Nairobi ba Louanda aho guhora iki gihugu gishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.
Yabwiye abari mu nama ko muri Congo hari imvugo z’u Rwango ndetse ko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda ndetse bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO