Umuryango wa SADC wemeje ko ingabo za wo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku itariki ya 15 Ukuboza 2023 gufasha Guverinoma ya RDC kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bukomeje kuberamo intambara.
Kuri uyu wa Kane, nibwo uyu muryango w’ubukungu uhuje ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, ubinyujije ku rubuga rwawo, watangaje ko ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa Congo kuva ku itariki 15 Ukuboza, mu gihe Ingabo za Afurika y’Epfo zagaragaye bwa mbere zigera I Goma zahageze mu matariki 27. Bivuze ko zahasangaga izindi zahageze mbere mu ibanga.
SADC ivuga ko ubutumwa bwa SAMIDRC bwemejwe n’Inama Idasanzwe ya SADC y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yabereye I Windhoek, muri Namibia, ku itariki 8 Gicurasi 2023, nk’igisubizo ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje mu burasirazuba bwa Congo.
Yakomeje ivuga ko “mu rwego rwa SAMIDRC, ingabo z’akarere ka SADC zaturutse muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzaniya, barimo gukorana n’Ingabo za Congo, mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC.”
Kuhaba kwa SAMIDRC ngo byerekana ubushake bw’ibihugu bigize Umuryango wa SADC mu gushyigikira DRC mu bikorwa byayo bigamije amahoro n’ituze birambye kandi amaherezo, bigashyiraho umwuka wafasha iterambere rirambye n’ubukungu.
SADC kandi yatangaje ko Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC ari Gen. Monwabisi Dyakopu ukomoka mu Gisirikare cya Afurika y’Epfo, wanayoboye umutwe udasanzwe wa Monusco uzwi nka FIB.
Kohereza ubu butumwa bwa SAMIDRC ngo bijyanye n’ihame ryo kwirwanaho guhiriweho n’ibikorwa rusange bivugwa mu masezerano yo gutabarana ya SADC yo mu 2003 azwi nka SADC Mutual Defence Pact.
Aya masezerano ashimangira ko; “Igitero icyo ari cyo cyose cyitwaje intwaro muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango kizafatwa nk’igihungabanya amahoro n’umutekano mu karere kandi hazahita hafatwa ingamba zihuriweho”.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO