Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul, yamenyesheje ubuyobozi ko ashaka gutandukana n’iyi kipe mu kwezi kwa mbere.
Uyu ni umwaka wa kabiri ikipe ya Rayon Sports imaze isinyishije Rwatubyaye Abdul ariko mu mwaka wa mbere ntakintu yamariye iyi kipe kuko yamaze igihe arimo kwishakisha bitewe n’imvune yasinye afite.
Mu minsi micye ishize nibwo Rwatubyaye Abdul yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, abumenyesha ko mu kwezi kwa mbere ashaka gutandukana nayo akajya gushakira ahandi.
Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha benshi bazaba barangije amasezerano barimo n’uyu myugariro ndetse n’abandi bakomeye barimo umuzamu Hakizimana Adolphe, Joachiam Ojera, hamwe n’abandi batandukanye bari mu mwaka wabo wa nyuma.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO