Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaRwanda: Kiliziya Gatolika yashyize umucyo ku cyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina...

Rwanda: Kiliziya Gatolika yashyize umucyo ku cyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina »Abatinganyi

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko Kiliziya ititeguye guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ukuboza 2023, mu nyandiko yashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda.

Iyi nyandiko ishyizwe hanze nyuma y’uko ku wa 18 Ukuboza 2023, Ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma byari byatangaje urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana). Urwo rwandiko rwagendeye ku bibazo bitandukanye byagiye bishyikirizwa ibyo Biro bya Papa muri ibi bihe. Bimwe mu byari bikubiye muri uru rwandiko, harimo kwemerera abasaserdoti guha umugisha ababana bahuje ibitsina gusa bigatandukanywa n’isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Bifashishije inyandiko zigaragara muri Bibiliya [Intagiriro 1, 27; Matayo 19,6] Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bavuze ko urwandiko ‘Fiducia supplicans’ rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu.

Bati “Uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.”

Abepiskopi bakomeje bagira bati “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”

Abepiskopi bongeyeho ko guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya bitagomba kwitiranywa n’isakramentu ryo gushyingirwa ndetse ko kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco w’u Rwanda.

Bongeye bati “Kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakramentu ry’ugushyingirwa. Dukurikije impaka n’impungenge zitewe na Fiducia supplicans, hakenewe inyigisho zimbitse zafasha kurushaho kumva neza impuhwe z’Imana zigamije gukiza, agaciro k’isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubwoko bw’imigisha itangwa.”

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basoje bamenyesha abasaserdoti, abiyeguriyimana, abakristu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikristu zitahindutse.

Bati “Kubera iyo mpamvu, Kiliziya ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu. Turasaba abasaserdoti, abiyeguriyimana n’abandi bakristu mwese dufatanyije ubutumwa kuba hafi no guherekeza urubyiruko rwacu n’ingo z’abashakanye dukomeza guha agaciro isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubudahangarwa bwaryo butagatifu.”

Uretse Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, inyandiko ‘Fiducia supplicans’ ikomeje kutavugwaho rumwe hanze aha.

Hari ibihugu byayakiriye neza, hari ibyayakiriye ariko bikaba byaragaragaje kwigengesera ku ishyirwamubikorwa ry’ibiyikubiyemo, hari ndetse n’ibyahakanye ko bidateze kubahiriza ibiri muri iyi nyandiko.

Kugeza ubu, ibihugu bitakiriye neza iyi nyandiko byiganjemo ibyo muri Afurika, ndetse na Aziya.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights