Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, mu ntara y’Uburengerazuba buvuga ko inkuba yakubise abantu batanu bagapfa kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024.
Iyi nkuba yakubise mu mvura nyinshi yaguye muri aka Karere ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2024 nk’uko byemezwa na Nkusi Christophe uyobora aka Karere.
Abapfuye ni abo mu Mirenge Ya Muhanda(2), Sovu(1) Kabaya (1) na Nyange(1).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero busaba abaturage gutanga amakuru y’ahari ibibazo byatera Ibiza kugira ngo bahabwe ubufasha hakiri kare kuko biza bitunguranye.
Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko birashoboka.Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire kuko twiteguye kubafasha, bibuke ko ibiza bidateguza”.
Abaturage bo mu duce turangwamo Inkuba bagirwa inama yo kwirinda kugama imvura munsi y’ibiti, amapoto y’amashanyarazi n’ibindi.
Akarere ka Ngororero, Rutsiro, Karongi na Nyabihu ni tumwe mu turere two mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda dukunze kwibasirwa n’inkuba.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO