Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruRwanda: Ibyo wamenya ku matora ya Perezida n'Abadepite atangira uyu munsi

Rwanda: Ibyo wamenya ku matora ya Perezida n’Abadepite atangira uyu munsi

Uyu munsi ku ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo abanyarwanda batora Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Abanyarwanda basaga Miliyoni icyenda ni bo bazatora, mu gihe abiyamamarije ku mwanya w’abadepite ari 589 mu myanya 80 ikenewemo abadepite mu nteko ishinga amategeko.

Abakandida biyamamarije ku mwanya wa Perezida ni Paul Kagame wo mu ishyaka rya RPF umaze imyaka 24 ayobora u Rwanda, Frank Habineza wo ishyaka Green Party n’Umukandida wigenga Philippe Mpayimana.

Habineza na Mpayimana ni na bo bakandida bahanganye na Perezida Kagame mu matora aheruka ya 2017.

Bamwe mu bakunze kunenga ubutegetsi bwa Kagame ku mugaragaro bashatse guhatana na we muri aya matora ya 2024 ariko kandidatire za bo ntizemerwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akenshi babwirwa ko bafite imiziro yo gukatirwa n’inkiko.

Urugero ni  Diane Rwigara, umukobwa w’umuherwe Rwigara Assinapol wapfuye, umuryango we ugashinja Leta ya Kagame kugira uruhare rutaziguye mu rupfu rwe.

Ibitekerezo biva mu baturage ndetse n’ishusho yo kwiyamamaza byerekana ko Kagame ari we uzatsinda amatora ku kigero cyo hejuru ya 90% nk’uko byabaye muri manda 3 amaze ku butegetsi.

Aho yagiye anyura yiyamamaza yabwiraga abaturage ko ataje kwiyamamaza kuko azi ko azatsinda ahubwo ko aje kubashimira ko barangije kumutora.

Abanyarwanda bamuri inyuma bamushima ko yahagaritse Jenoside, akubaka ibikorwa remezo, umutekano, gufasha abakene nko kubaha inka, kububakira inzu n’ibindi.

Kagame yayoboye urugamba rw’inkotanyi rwavanyeho Leta ya Habyarimana mu 1994.Abo mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi bamushinja kuba umunyagutugu udashaka kurekura ubutegetsi ndetse ubangamira uburenganzira bwa muntu no kuniga itangazamakuru.

Ku kibazo cyo gutinda ku butegetsi abasubiza ko abanyarwanda ari bo bamushyizeho kandi ari na bo bazagena ko avaho bagashyiraho uwo bashimye, ko abanyamahanga bagomba kureba ibyabo.

Frank Habineza we avuga ko naramuka atsinze amatora[nubwo bidashoboka] bimwe mu bibazo azakemura harimo kuvanaho umusoro w’ubutaka.

Uwatsinze amatora azatangazwa by’agateganyo ku wa 22 Nyakanga 2022.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights