Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko umuntu umwe yapfiriye mu muvundo wo kwinjira aho umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije i Rubavu mu murenge wa Rugerero kuri uyu wa 23 Kamena 2024.
Mu itangazo MINALOC yasohoye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, yihanganishije umuryango wagize ibyago byo gupfusha umuntu wari waje mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR, ikomeza ivuga ko abakomeretse bagera kuri 37 bari kwitabwaho n’abaganga.
Itangazo rya MINALOC ryihanganisha umuryango w’uwapfiriye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi i Rubavu.
Ibikorwa byo kwamamaza no kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 byatangiye ku wa 22 Kamena, ku munsi wa kabiri w’icyo gikorwa hakaba hajemo ibyago kubera ubwinshi bw’abashyigikiye umukandida wa FPR-Inkoyanyi.
Kwiyamamaza birakomeje ku bakandida bahatanira umwanya wa Peresida wa Repubulika uko ari batatu. Harimo habiri batanzwe n’imitwe ya Politiki ndetse n’umwe wigenga.
Aba bakandida, Paul Kagame wa FPR Inkoyanyi, Dr.Frank Habineza wa Green Part na Philippe Mpayimana, bahuriye ku ku kuba bone mu matora aheruka muri 2017 barahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu, ukaza kwegukanwa na Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame mu matora ya 2017 yagize amajwi 98, 63%, akurikirwa na Mpayimana Philippe n’amajwi 0,73 naho Dr Frank Habineza agira amajwi 0,47%.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO