Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruRwanda: Abaturage bageneye abayobozi b’Akarere ka Kamonyi ubutumwa nyuma y’ahantu hakomeje gutwara...

Rwanda: Abaturage bageneye abayobozi b’Akarere ka Kamonyi ubutumwa nyuma y’ahantu hakomeje gutwara ubuzima bw’abantu

Biravugwa ko abatuye hafi n’abagenda ku kiraro cya Kayumbu giherereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ku muhanda Kigali- Huye- Akanyaru, bavuga ko batumva icyabuze ngo gisubizweho ibyuma byatangiraga abantu byavuyeho bigatuma hakomeje kugwa abantu bakahasiga ubuzima.

Ibi babivuze nyuma y’uko mu gitondo cyo wa Kane w’iki cyumweru tariki 18 Gicurasi 2023, iki kiraro cyaguyemo umusaza wari uri ku igare akikanga imodoka, agahita ahasiga ubuzima.

Uyu musaza ngo si we wa mbere wituye muri iki kiraro kuko ngo mu bihe bitandukanye hagiye hagwamo n’ abandi.

Bifuza ko ibi byuma byasubizwaho kuko ngo byagabanya impanuka zibera kuri iki kiraro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA ibi byuma bisubizwa kuri iki kiraro mu gihe cya vuba.

Uretse kuba ibyuma abanyamaguru bafatagaho bambuka iki kiraro byaracitse ari cyo gituma abantu bakigwamo cyane, kuba ntawe ugwamo ngo arokoke biterwa nuko ari kirekire mu bujyakuzimu.

Ikindi kandi harimo amabuye manini ku buryo uryikubiseho bitakoroha ko avamo ari muzima.

Iki kiraro giherereye mu ikorosi ku buryo bigoranye ko umuntu yamenya ko imbere ye cyangwa inyuma ye hari guturuka ikinyabiziga, ibituma benshi bagihuriraho na byo.

Bavuga batumva icyabuze ngo ibyuma byahozeho bisubizweho

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights