Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu yatangaje konyirukanye Abapolisi 88 kubera amakosa akomeye bakoze.
Abirukanwe ni abapolisi bato nk’uko biri mu igazeti ya Leta yo ku wa 9 Nyakanga 2024.
Iteka rya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ntirisobanura byimbitse ibyo byaha bikomeye bakoze.
Itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda riheruka gutorwa riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.
Na ho umupolisi udafite ipeti rya ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.
Uretse aba birukanwe kubera ibyaha bikomeye, abandi bapolisi 115 birukanwe nta mpaka bazira ibyaha birimo guta akazi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO