Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruRwanda: Abantu batanu bishwe n'inkuba muri Ngororero

Rwanda: Abantu batanu bishwe n’inkuba muri Ngororero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, mu ntara y’Uburengerazuba  buvuga  ko inkuba  zakubise abantu batanu bagapfa kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024.

Izi nkuba zakubise mu mvura nyinshi yaguye mu Burengerazuba bw’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2024 nk’uko byemezwa na Nkusi Christophe uyobora aka Karere.

Abapfuye ni abo mu Mirenge ya Muhanda(2), Sovu(1) Kabaya (1) na Nyange(1).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero busaba abaturage gutanga amakuru y’ahari ibibazo byatera Ibiza kugira ngo bahabwe ubufasha hakiri kare kuko biza bitunguranye.

Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko birashoboka.Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire  kuko twiteguye  kubafasha, bibuke ko ibiza bidateguza”.

Abaturage bo mu duce turangwamo Inkuba bagirwa inama yo kwirinda kugama imvura munsi y’ibiti, amapoto y’amashanyarazi n’ibindi.

Akarereka Ngororero, Rutsiro, Karongi na Nyabihu ni tumwe mu turere two mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda dukunze kwibasirwa n’inkuba.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights