General Sultan Makenga uyobora igisirikare cya M23 yabwiye abanyapolitiki bashya basoje amahugurwa ko bagomba kwitanga bidasanzwe ngo bakemure ibibazo bya Congo bimaze imyaka isaga 50.
Yabibwiye abaka( Cadres politique) basoje amahugurwa mu cyiciro cya 8 i Rutshuru.
Makenga yabashimiye ko baje gutanga umusanzu wabo ariko abibutsa ko akazi kabategereje katoroshye.
Yagize Ati” Ndabashimira cyane ko mwahisemo kuzana imbaraga zanyu kugira ngo muharanire impinduka nyakuri,Igihugu cyacu kimaze imyaka myinshi cyarangiritse kucyubaka bisaba akazi gakomeye cyane.”
Yungamo ati “Igihugu cyacu kimaze hafi imyaka 60 cyarangiritse, mwibaza ko kuvanaho umwanda umaze imyaka 60 byoroshye?. Bisaba akazi gakomeye cyane kakozwe na bagenzi banyu, baracyagakomeje, niba mwemera ko bisaba imbaraga rero, icyo dukeneye ni abasirikare kuko bafite uruhare rukomeye mu gukuraho uwo mwanda.”
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa yasabye impunzi z’imbere mu gihugu zo muri Teritwari za Nyiragongo, Rutshuru na Masisi gutaha kuko ibyo bice bigenzurwa na M23 kandi bikaba bitekanye.
Yavuze ko bidatinze AFC/ M23 izanatabara abaturage bo mu bice bikirimo umutekano muke nka Teritwari ya Beni, asaba abanye-Congo gushyira hamwe birinda ivanguramoko.
Abakada (Cadres)ba AFC/ M23 baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no bwoko butandukanye, kimwe mu byo bigishwa harimo kwirinda ivanguramoko iryo ari ryose ahubwo bakubakira ku bumwe bushingiye ku kuba ‘Abanye-Congo’.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO