Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruRIP Solange! Gitifu w’umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara yitabye Imana...

RIP Solange! Gitifu w’umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara yitabye Imana azize impanuka yabereye mu rugo iwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara , Umumararungu Solange ,yitabye Imana. 

Amakuru ya UMUSEKE avuga ko yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya  12 Ukwakira 2023. 

Abasanzwe bakorana na nyakwigendera mu karere ka Gisagara babwiye kiriya gitangazamakuru ko yari  amaze icyumweru arwaye nyuma yo gukora impanuka ari mu bwogero (douche). 

Umwe muri bo yagize ati “Twagize ibyago mugenzi wacu yitabye Imana azize impanuka yo muri douche” 

Gitifu Umumararungu amakuru avuga ko yaguye mu bwogero ahita ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu mujyi wa Kigali ari naho yaguye. 

Abakoranye nawe bavuga ko yari amaze iminsi ari muri koma kandi ko  mu burwayi bwe atigeze yoroherwa. 

Nyakwigendera yari umubyeyi  w’abana batatu . 

Mbere yuko ayobora Umurenge wa Kibilizi yabanje kuyobora uwa Ndora,  akaba ari nawe mugore rukumbi wayoboraga mu Mirenge igize akarere ka Gisagara. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights