Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi abagabo babiri bishe uwitwa Mporanyisenga Jean D’amour bikavugwa ko byakozwe ku kagambane k’umugore we nawe wahise atabwa muri yombi.
Amakuru dukesha Kt nayo yahawe na gitifu w’umurenge wa Murambi, avuga ko uyu Jean D’amour yishwe akabikwa mu nzu ariko itangiye kuzamo umunuko umurambo barawimura wawujyana hepfo y’urugo mu rutoki aho waje kubonwa ugasanganwa ibikomere.
Byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu.
Uyu nyakwigendera amakuru avuga ko yishwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 15 Kamena 2024.
Nsengimana Berchimas, na Zirimwabagabo Nyangabo nibo bashinjwa gufatanya n’umugore wa Nyakwigendera Niyonkuru Vumilia kwica umugabo we. Nyuma yo gufatwa bahise bafungiye kuri sitasiyo ya Gashari.
Uwimana Phanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi wabereyemo ubu bwicanyi yatangaje ko abaturanyi bakimara kubona umurambo wa Jean D’Amour, babajije umugore we avuga ko yari yaramubuze, ariko bakomeza guhatiriza yemera ko yamugambaniye aricwa.
Ati “Umurambo wabonetse tariki 17 Kamena 2024 ubonwa n’abaturanyi babo aho wari uryamye mu rutoki babajije umugore aho umugabo we ari avuga ko yari amaze iminsi yaramubuze ariko ubuyobozi bumaze kumuhata ibibazo avuga ko ari we wamugambaniye yicwa n’abagabo babiri bamuhisha mu nzu nyuma y’umunsi umwe atangiye kunuka bigira inama yo kumusohora bajya kumujugunya muri urwo rutoki”.
Uyu muyobozi w’umurenge, yakomeje avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane, aho umugore yashinjaga umugabo kwangiza umutungo amafaranga akayanywera inzoga. Andi makuru avuga ko umwe muri abo bagabo bishe Jean D’Amaour yari inshoreke ye bari basanzwe baryamana.
BWIZA
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO