Mu kiyaga cya Kivu, giherereye mu Burasirazuba bwa Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashyizwe ubwato bubiri bwa gisirikare budasanzwe mu rwego rwo kurinda umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko abasirikare bahawe kugenzura umutekano w’ikiyaga cya Kivu bahawe ibikoresho bya gisirikare kandi bigezweho.
Ibi bibaye mugihe kandi i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi mu zindi ntara zigize iki gihugu umutekano wakomeje gukazwa mu buryo budasanzwe kubera ko perezida Félix Tshisekedi azarahira tariki ya 20/01/2024.
Gusa ku rundi ruhande abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa na bo bateguye imyigaragambyo simusiga yo kwamagana ko Tshisekedi atatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ko ahubwo habaye “Uburiganya,” nk’uko bivugwa na Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Floribert Anzuluni n’abandi.
Muri iyo myigaragambyo abayiteguye barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi na Floribert Anzuluni, bavuze ko aho buri muturage wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wese azaba aherereye agomba kwamagana Tshisekedi n’abambari be.
Tubibutseko kurahira kwa Perezida Félix Tshisekedi, bizabera kuri Stade ya Martyrs, muri Kinshasa.
Kugeza ubu abakuru b’ibihugu bazitabira uwo muhango abamaze kumenyekana bagera kuri 18, nk’uko byatangajwe n’u muvugizi wa Tshisekedi, Serge Tshibangu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO