Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruRDC: Umusirikare ukomeye W’umunyamulenge yafunzwe »Inkuru irambuye

RDC: Umusirikare ukomeye W’umunyamulenge yafunzwe »Inkuru irambuye

Umusirikare wo mubwoko bw’Abanyamulenge ubarizwa mungabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafunzwe azizwa ko ari umututsi.

Sous Lieutenant Justin Mudumira, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yafungiwe i b’Uvira, azira ubwoko bwe abatutsi.

Uyu musirikare ubarizwa mu mungabo za FARDC yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho bya vuzwe ko yasekewe n’Abapfulero ba muziza ko ngo yaba ashyigikira Abanyamulenge benewabo batuye mu misozi miremire y’Imulenge, bahora bahanganye na Maï Maï Bishambuke.

Aganira n’umunyamakuru wa Corridorreport.com; Umuvandimwe wa Sous Lieutenant Justin Mudumira, ya yavuze ko bibabaje kubona abasirikare ba FARDC, bavuka mu bwoko bw’Abanyamulenge bafungwa ndetse bamwe bakicwa bazira impamvu z’uko bavutse.

Yagize ati:  Justin yasekewe n’Abapfulero bavuga ko akunze kuvugana n’Abanyamulenge bahora bahanganye na Maï Maï.

Abajijwe icyatumye bamufunga yagize ati: “Justin azira ko avugana n’abantu batuye mu Minembwe, bikaba aribyo bigize icyaha! Ariko pe Ntabwo abanya Minembwe bose ari Twirwaneho.”

Gufunga Abanyamulenge, muri RDC bisa nibimaze kurenga urugero ni mugihe kandi Colonel Gereyadi, yafunzwe ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 01 Mutarama 2024, afungirwa i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, azira kuba ari Umunyamulenge.

Sous Lieutenant Justin Mudumira, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yafungiwe i b’Uvira, azira ubwoko bwe abatutsi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights