Bamwe mu basirikare ba Komoka mu gihugu cy’u Burundi babarizwa mu mutwe wa TAFOC kuri ubu batangiye kwerekeza kwa Malima! aha ni muri Groupema ya Mutambara ho muri Teritwari ya Fizi. Ibi bibaye mugihe izi ngabo zari zimaze iminsi muri bimwe mu bice bigize Komine ya Minembwe.
Amakuru yizewe agera ku munyamakuru wa Corridorreport.com avuga ko bariya basirikare bamunutse none tariki ya 25 Mutarama 2024. Ariko kandi haracyakorwa itohoza ryimbitse kujyacyanye aba basirikare muri kariya gace.
Abasirikare b’u Burundi bageze ku misozi miremire y’i mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu kwezi kwa Cyenda, umwaka w’2022.
Ninyuma y’ubwumvikane bwa leta ya Repubulika y’u Burundi ndetse na RDC. Muri icyo gihe umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, yatangaje ko abasirikare b’u Burundi bambutse muri RDC kurandura inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara, irwanya leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye, avuga kandi ko Ingabo zabo zizamara igihe kingana n’Amezi atandatu.
Ibi byaje kuvugururwa muruzinduko rwa perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ubwo yerekezaga i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka ushize.
Kuri ubu leta ya Kinshasa na Bujumbura, bemeranije gukorera hamwe kugira barwanye umutwe wa M23, aho ndetse binavugwa ko abasirikare ba manutse kwa Mulima baba berekeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwanya M23.
Umwe mubaturage CorridorReports yagerageje kuvugisha uherereye mu Minembwe, Fidel Sinayigaye, yavuze ko Abasirikare ba Barundi bari ku Kiziba ku kibuga cy’Indege cya Minembwe, bahavuye bajya kwa Mulima.
Ati: “Nyuma y’uko ba manutse nta yandi makuru dufite kuribo, ariko birakekwa ko baba boherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO