Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeRDC: Polisi igiye gutangiza Operasiyo karahabutaka yo gushaka abo igerekaho ibyaha ndengakamere...

RDC: Polisi igiye gutangiza Operasiyo karahabutaka yo gushaka abo igerekaho ibyaha ndengakamere bikorwa na FARDC na Wazalendo

I Kinshasa mu murwa mukuru wa wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagiye gutangizwa Operasiyo karahabutaka yiswe ’Panther Noir’ yo kwikiza abajura na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. 

Iyi Opererasiyo ntabwo izagarukira i Kinshasa gusa, ahubwo ko izakomereza mu ntara mu guhiga bukware abayogoje imijyi itandukanye nkoko byatangajwe n’igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Komiseri mukuru w’igipolisi gikorera i Kinshasa, yavuze ko kugeza ubu ubwicanyi bwamaze gufata indi ntera ndetse ko abaturage bahahamutse. 

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwikura mu isoni zo kunanirwa gucunga umutekano w’abaturage, yatunze agatoki abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko aribo bakunda kwitwikira amajoro bagakora ibyo bikorwa. 

Umujyi wa Goma, uri mu bice bisumbirijwe n’ubwicanyi ariko ahanini abaturage bagashinja insoresore za Wazalendo ko arizo nyirabayazana w’umutekano mucye urangwa mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ibifashijwemo na FARDC kuko babikora aba basirikare b’igihugu babarebera ndetse bakanabafasha. 

Ubu bwicanyi ni kimwe mu bituma bamwe mu baturage bakurwa mu byabo abandi bagahunga ndetse abenshi bakagana mu duce dufitwe na M23 kuko ngo ariho basanga ubuzima bwabo butekanye. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights