Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeRDC: M23 yashyize umucyo k’urupfu rw’abakomanda bayo babiri

RDC: M23 yashyize umucyo k’urupfu rw’abakomanda bayo babiri

None tariki ya 17 Mutarama 2024 umuvugizi w’umutwe wa M23 yasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’abakomanda bawo babiri mu bitero byo kuwa kabiri by’ingabo za leta ya Kinshasa mu bice bigenzurwa na M23.

Mu itangazo, Laurence Kanyuka arashinja leta ya Kinshasa kurenga ku bwumvikane bw’agahenge bwagezweho ku bwumvikane “n’abafatanyibikorwa mpuzamahanga”.

Itangazo rye ntirivuga amazina y’abakomanda ba gisirikare ba M23 bishwe muri ibyo bitero, rivuga ko kubera ibyo “guhera ubu, M23 yumvise ubutumwa ubutegetsi bwa Kinshasa butanze kandi izasubiza uko bikwiye”.

Kuwa kabiri havuzwe amakuru y’ibitero by’indege za drones n’ibisasu birasirwa kure ku birindiro bya M23 mu duce igenzura turimo Kitchanga.

Bimwe mu binyamakuru muri DR Congo byatangaje ko M23 yapfushije abarwanyi benshi abandi bagakomereka, M23 yari itaragira icyo ibivugaho kugeza kuri iri tangazo rya none.

Ikinyamakuru Chimreports cyo muri Uganda kivuga ko gifite amakuru ko Colonel Elise Mberabagabo uzwi cyane nka ‘Castro’ wari mu bashinzwe ubutasi muri M23 ari mu bahitanywe n’ibyo bitero byo kuwa kabiri.

BBC yabajije uruhande rwa M23 ku bivugwa na Chimpreports ariko ntibasubije kugeza ubu.M23 ikomeza gushinja leta ya Kinshasa kugambirira intambara no kwanga inzira z’amahoro zo gukemura aya makimbirane.

Perezida watowe wa DR Congo Felix Tshisekedi yavuze ko batazigera baganira n’umutwe wa M23 we yita uw’iterabwoba kandi ufashwa n’u Rwanda, ibyo Kigali ihakana.

Ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo SADC – na DRC ibereye umunyamuryango – zamaze kugera muri iki gihugu gufasha kurwanya M23.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights