Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeRDC: Hagiye gusanwa amwe amashuri yangijwe n’ingabo za FARDC ku nturo na...

RDC: Hagiye gusanwa amwe amashuri yangijwe n’ingabo za FARDC ku nturo na Kilolirwe

Imyaka 64 irashije Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ihawe ubwingenge n’ababiligi. Muri iyo myaka ishize kandi ni nako muri iki gihugu hakomeje kuvugwa ubwicanyi bukorerwa abaturage b’iki gihugu bavuga i Kinyarwanda cyane cyane abatuye mu burasirazuba bwacyo.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano muke muri RDC, ivuga ko abasirikare ba RDC boherejwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu bihe bidasanzwe dore ko bari bashyizwe mu bice bya Ituri na Kivu ya Ruguru, bagezeyo bakomeje gukora ibyaha bitandukanye.

Iyi raporo kandi yavuze ko Bamwe mu basirikare ba FARDC boherejwe mu bihe bidasanzwe bavanye abaturage mu byabo ku gahato, bafata ku ngufu abagore n’abakobwa, ndetse bica abasivili benshi, basenya kandi basahura inzu n’ibigo nderabuzima.

Si ibyo gusa kuko Bamwe bagiye batera ibisasu n’indege nta kurobanura byasenye inzu n’amashuri, bikomeretsa ndetse byica abasivili benshi.

Ubu bugizi bwa nabi bukorerwa abaturage bavuga i Kinyarwanda muri Congo bukozwe na Leta y’iki gihugu; nibwo bwatumye abanye-congo bavuga i Kinyarwanda bahungiye hirya no hino ku isi ndetse n’inshuti zabo; bishyira hamwe ngo barebe uko bakwisanira bimwe mu bikorwa remezo byagiye byagizwa na n’ingabo za Leta arizo FARDC.

Muri ibyo bikorwa; ku ikubitiro harimo nko kubanza gushaka uko hasanwa amashuri yangiritse yo ku Nturo na Kilolirwe.

Tubibutse ko tariki ya 28 Ugushyingo 2023 na mbere yaho aribwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bongeye gutera ibisasu muri Kilolirwe no munkengero zaho. Biriya Bisasu byasenye ibikorwa remezo byubatse harimo amashuri ndetse n’Amazu y’abaturage.

Uramutse ushaka kumenya uko watera inkunga nawe iki kigorwa, wakwandika muri Comment uburyo twakubona maze tukagushyira k’urubuga rw’abari kwitanga ngo kino gikorwa kigende neza.

Hagiye gusanwa amwe amashuri yangijwe n’ingabo za FARDC ku nturo na Kilolirwe

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights