Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruRDC: Habaye impanuka y’indege yaritwaye abagenzi hahita hatangazwa abayihishe inyuma

RDC: Habaye impanuka y’indege yaritwaye abagenzi hahita hatangazwa abayihishe inyuma

Amakuru atugezeho avuga ko indege yo mu bwoko bwa Let L-410 Turbolet ya Kompanyi y’indege yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoreye impanuka ku kibuga cy’Indege ubwo yururukaga, irangirika cyane.

Mubyukuri iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024 ku Kibuga cy’Indege cya Rughenda mu Mujyi wa Butembo muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru dukesha Ikigo gishinzwe iby’umutekano w’Indege ASN (Association Safety Network), avuga ko iyi ndege yari ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Goma.

Iyi ndege yakoreye impanuka ku Kibuga cy’Indege cya Rughenda, isanzwe itwara abagenzi, aho bivugwa ko ubwo yakoraga iyi mpanuka yari itwaye abagenzi bagera mu icumi (10).

Amashusho yagaragajwe n’Umunyamakuru Daniel Michombero, yerekana uburyo iyi ndege yangiritse bikomeye, aho intebe zayo zavuyeho bikaba binaragara ko yari irimo imizigo myinshi.

Amakuru avuga ko igikekwa kuba cyateye iyi mpanuka ari imiterere y’ikirere kitari kimeze neza, nubwo nta rwego rubifite mu nshingano rwari rwatangaza impamvu ya nyayo yateye iyi mpanuka.

Iyi ndege bivugwa ko yari itwaye abagenzi babarirwa mu icumi, nta n’umwe waburiyemo ubuzima, uretse abantu babiri bakomeretse bikomeye.

 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights